Utuntu tw’ ubwenge ukwiriye kumenya kuri whatsapp.
Burya hari ibintu by’ ubuhanga byinshi whatsapp igira abantu benshi badakunze kumenya. Hano twabegeranyije byinshi muribyo. Abantu bakoresha whatsapp ubu bamaze kurenga miliyari kw’ isi hose. Whatsapp yabaye nk’ isangano ry’ ibiganiro byinshi byo kuri za telefone zigendanwa. Niba ushaka kongera ubuhanga bwawe mukuyikoresha, iyi nkuru irabigufashamo.
1# Ushobora kwihitiramo abantu bemerewe kumenya amakuru yawe kuri whatsapp
Nkuko kuri konti zo muri Facebook na Instagram bishoboka, kuri whatsapp naho birashoboka ko wahitamo abantu mushobora kuganiriraho. Hari uburyo buri muri wahtsapp bugufasha kuba wahitamo kujya uganira gusa n’ abantu ufite muri telefone yawe, inshuti, cg umuryango wawe.
Kugirango ukoreshe ubu buryo, jya muri Settings->Account->Privacy, aha urabona amahitamo menshi uhabwa bitewe n’ ibyifuzo byawe cg uko ushaka gutunganya whatsapp yawe. Ushobora guhitamo kuri "Last seen" , hanyuma ugahitamo abantu bemerewe kubona amakuru y’ igihe uherukira ku murongo. Nanone ushobora guhitamo "Profile photo"kugirango uhitemo abantu bemerewe kureba ifoto yawe washyize kuri whatsapp. Ni kimwe na "status" naho ushobora guhitamo abemerewe kuyireba.
2# Soma za messages kandi uterekanye ko wazibonye(nta tumenyetso tw’ ubururu uwayohereje yabonye)
Reka tubivugeho, muby’ ukuri harubwo umuntu abona ubutumwa yandikiwe ariko akaba adashaka guhita asubiza cg nanone ukaba udashaka ko uwabwohereje amenyako wabubonye. Kugirango ubiburizemo nkuko tumaze kubisobanura, hari ukuntu wabikora bigacyemuka ; nibyo tugiye kukubwira mu gika gikurikira.
Mugihe wakiriye ubutumwa bushya ntukajye uhita ufungura porogaramu ya whatsapp. Ahubwo, fungura uburyo bwitwa "Airplane mode" kuri telefone yawe, ufungure whatsapp, hanyuma ufungure bwa butumwa. Numara kubusoma, wongere ufunge whatsapp.
3# Ushobora guhindura uko ushaka amagambo wanditse kuri whatsapp
Hashize igihe gito whatsapp itangije uburyo bwo korohereza abantu mu gihe bari kuganirira kuri whatsapp aho bashobora gukoresha Bold, Italics, na Strikethrough . Hari abantu batangiye kumenyera gukoresha ubu buryo ariko hari na benshi batarabimenya cg bibaza uko biba byagenze iyo babonye ubutumwa bwanditswe kuri whatsapp kandi inyandiko yabwo ihinduye muburyo budasanzwe.
Uko bikorwa :
- Kugirango wandike muri italics, andika akamenyesto ka underscore ku mbande zombi z’ ijambo ushaka guhindura. urugero : _italics_
- Gugirango wandike muri Bold, andika akamenyetso ka aterisk kumpande zombi z’ ijambo ushaka guhindura. Urugero : *bold*
- Kugirango wandike muri strikethrough, andika akamenyetso ka tilde kumpande zombi z’ ijambo ushaka guhindura. Urugero : strikethrough
ICT Smart Solution
No comments:
Post a Comment
Comment On ICT Smart Solution Shares